RURA
Kigali

Rema yihariye ibihembo; Israel Mbonyi ataha amara masa: Uko ibihembo byatanzwe muri Trace Awards

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/02/2025 17:35
0


Umuririmbyi Divine Ikubor wamamaye nka Rema yegukanye ibihembo bitatu mu byatanzwe muri Trace Awards 2025, ni mu gihe umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yahigitswe na mugenzi we witwa Mercy Chinwo wo muri Nigeria.



Ibi bihembo byatangiwe i Zanzibar muri Tanzania mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025. Ni mu birori byahurije hamwe ibyamamare bikomeye mu muziki wa Afurika, bishimira ibikorwa by’indashyikirwa by’abahanzi, abatunganya indirimbo n’abahanzi bagaragaje ubuhanga budasanzwe. 

Uyu mwaka, ibihembo byagaragaje uko umuziki wa Afurika ukomeje kugira ijambo ku rwego mpuzamahanga, aho Afrobeats, Amapiano, n’izindi njyana z’uyu mugabane zari ku isonga, kuko zabafashije abahanzi bazikora gutwara ibihembo. 

Itsinda rya Titom & Yuppe bo muri Afurika y’Epfo ryatwaye igikombe cy’indirimbo y’umwaka, babicyesha indirimbo yabo ‘Tshwala Bam’, yacuranzwe cyane ku isi yose kubera injyana yayo idasanzwe n’umudiho ugezweho.

Rema wo muri Nigeria yegukanye igikombe cya Album y’umwaka (Album of the year), kubera indirimbo ye ‘Heis’, yerekanye uburyo ashoboye kuvanga Afrobeats n’injyana z’amahanga.

Yatsindiye kandi n’igikombe cy’umuhanzi mwiza w’umugabo (Best Male Artist), agaragaza ko akomeje kuba umwe mu byamamare bikomeye muri Afurika. Ndetse n’igikombe cy’indirimbo nziza (Best Music Video) abicyesha indirimbo ye yise ‘DND’, yasohoye tariki 20 Ukuboza 2023.

Indirimbo yahuriweho n’abahanzi (Best Collaboration) yegukanwe na Tam Sir & Team Paiya bo muri Côte d'Ivoire batsinze kubera indirimbo yabo ‘Coup du Marteau’, ifite umudiho wihariye n’ubuhanga bw’abayikoze.

Igihembo cya cya Producer w’umwaka, cyegukanwe na P. Priime wo muri Nigeria, kubera uko yayoboye amashusho y’indirimbo ‘MMS’ ya Rema na Asake, igaragaza ubuhanga bwihariye mu gutunganya amashusho.

Umubyinnyi wabyinnye neza kurusha abandi (Best Dancer) yabaye Makhadzi wo muri Afurika y’Epfo, aho yongeye kwemeza ko ari umubyinnyi w’umuhanga, abikesheje imyiyereko ye idasanzwe.

DJ mwiza w’umwaka yabaye DJ Moh Green wo muri Algeria yatsindiye iki gihembo, agaragaza ko ari umwe mu bavanga umuziki bakomeye muri Afurika.

Diamond Platnumz wo muri Tanzania yatwaye igikombe cya ‘Best Global African Artist’ abicyesha gukomeza kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, atsindira iki gihembo.

Umuhanzi w’injyana ya Hip-Hop mwiza yabaye Didi B wo muri Côte d'Ivoire. Yegukanye iki gihembo, kubera ubuhanga bwe mu miririmbire n’imirya ye iteye amabengeza.

Umuhanzikazi w’umugore mwiza (Best Female Artist) yabaye Tyla wo muri Afurika y’Epfo. Yahawe iki gihembo, nk’ishimwe ry’ubushobozi bwe bwo guhanga umuziki wihariye.

Umuhanzi mwiza w’indirimbo zihimbaza Imana: Mercy Chinwo wo muri Nigeria yegukanye iki gihembo kubera indirimbo ze zifite ubutumwa bwimbitse za ‘Gospel’.

Abatsinze mu byiciro by’uturere:

Umuhanzi ukoresha ururimi rw’Igifaransa (Best French-Speaking Artist): Josey wo muri Côte d'Ivoire.

Umuhanzi ukoresha ururimi rw’Icyongereza mu Burengerazuba bwa Afurika: Ayra Starr wo muri Nigeria. Umuhanzi mwiza wo muri Afurika y’Amajyepfo yabaye Tyler ICU.

Umuhanzi mwiza wo muri Afurika y’Iburasirazuba yabaye Bien wo muri Kenya. Umuhanzi ukorera ururimi rwa Protugal, yabaye Chelsea Dinorath wo muri Angola.

Umuhanzi mwiza wo muri Tanzaniaa yabaye Nandy wegukanye iki gihembo kubera uruhare rwe mu muziki wa Tanzania.

Ibihembo bya Trace Awards 2025 byongeye kugaragaza ko umuziki wa Afurika ukomeje kwaguka no gukundwa ku rwego mpuzamahanga.

Urutonde rw’abegukanye ibihembo muri Trace Awards yabaga ku nshuro ya Kabiri:

1.Song of the Year

Titom & Yuppe – ‘Tshwala Bam’ (South Africa)

2.Album of the Year

Rema – Heis (Nigeria)

3.Best Collaboration

Tamsir & Team Paiya – ‘Coup du Marteau’ (Ivory Coast)

4.Best Music Video

Meji Alabi – Rema ‘DND’ (Nigeria)

5.Best Dancer

Makhadzi (South Africa)

6.Best DJ

DJ Moh Green – ‘Kelele’ (Algeria)

7.Best Hip Hop Artist (sponsored by Hot 97)

Didi B (Ivory Coast)

Pan-African Awards

8.Best Global African Artist

Diamond Platnumz (Tanzania)

9.Best Male Artist

Rema (Nigeria)

10.Best Female Artist

Tyla (South Africa)

11.Best Live Performance

Fally Ipupa (DRC)

11.Best Producer

P.Priime – ‘MMS’ (Nigeria)

12.Best Gospel Artist

Mercy Chinwo (Nigeria)

Regional Awards

13.Best Artist Eastern Africa

Bien (Kenya)

14.Best Artist (Western Africa Anglophone)

Ayra Starr (Nigeria)

15.Best Artist (Southern Africa)

Tyler ICU (South Africa)

16.Best Artist Francophone Africa

Josey (Ivory Coast)

17.Best Artist (Lusophone Africa)

Chelsea Dinorath (Angola)

18.Best Artist (Tanzania)

Nandy (Tanzania)

International and Diaspora Awards

19.Best Artist (Europe)

Joe Dwet File (France/Haiti)

20.Best Artist (Brazil)

Duquesa (Brazil)

21.Best Artist (Caribbean)

Lea Churro (Reunion Island) 

22.Best Artist (Indian Ocean)

Barth (Reunion)

23.Lifetime Achievement Award

D’Banj

Bien-Aime wa Sauti Sol yakoze amateka muri Trace Awards, Diamonda atwara igikombe kimwe, ni mu gihe Rema yatwaye ibihembo bitatu 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DND’YA REMA YATWAYE IGIKOMBE

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND